Amateka y'u Rwanda 44 :

I. UKO U RWANDA RWAGIYE RWAGUKA

Nk'uko amateka y'u Rwanda abigaragaza, u Rwanda rwabanje kuba isibaniro ry'impugu zisaga kuri 29, buri gihugu kikagira Umwami wacyo n'Ingoma-Ngabe yacyo.

Buri gihugu cyagiraga amatwara yacyo ashingiye ku kubumbatira ubusugire bw'igihugu n'abaturage bacyo, bityo ugasanga ibihugu byose bihora birwana ishyaka ryo gutsinda amahanga bihana imbibi.

Buri gihugu cyagiraga ikimenyetso ndangamimerere gikesha ukubaho kw'Abaturage bacyo nk'ubukungu bw'igihugu.

Ibindi bihugu (bitari u Rwanda rwa Gasabo), imikorere yabo yari iyo kwagura ibihugu byabo bakoresheje uburyo bwo gukonda amashyamba, hanyuma bakabona aho batura n'aho bahinga.

Ni ukuvuga ko Umuryango w'Abakonde aba n'aba iyo wagiraga umwete wo gukonda ishyamba, nawo wabonaga ubutaka bunini bwo guturamo.

Bamara kugwira, bakarema Igihugu cyabo cy'Ubwoko bwabo n'umuryango wabo bakagira Umwami wabo n'Ingoma-Ngabe yabo.

Ingoma-Ngabe y'u Rwanda rugari rwa Gasabo, niyo yadukanye amatwara yo kwigarurira ibindi bihugu, ikoresheje uburyo bwo kurwana .

Icyo gihe intwaro bitwazaga zari, amacumu, imiheto, imyambi, inkota, ingabo n'ibindi. Bityo uwo muco ukomeza gukwira no mu bindi bihugu utyo.

1. Inkomoko y'izina "Rwanda"

Ijambo "Rwanda" ryaba rituruka ku nshinga ya kera "KWANDA" bivuga kwaguka cyangwa gukwira hirya no hino.

Izina "Rwanda" riranga ahantu urisanga mu ntara ya Busoga iri mu burasirazuba bwa Uganda, kimwe no muri Ankole.

Mu gihugu cyacu rero hakaba Rwanda rwa Binaga ho mu Rweya (Mutara), Rwanda rwa Gasabo (banahita Rwanda rwa Ndanyoye) iri muri Komini Gikomero, hari na Rwanda rwa Kamonyi (Komini Taba), ndetse hari na Rwanda yo mu bya Kalemi (Zayire) mu burengerazuba bw'ikiyaga cya Tanganyika.

Havugwa ko Abanyiginya bagitangira kwigarurira ibihugu, umusozi batsinze wose wazaga usanga Rwanda (rwa Gasabo).

Aho kuri Rwanda ngo niho babyariye (biciye) imfizi ya Gihanga y'Ubwami Rugira, n'insumba yayo Ingizi.

Ngiyo rero "Rwanda rugari rwa Gasabo", ngo bavuga gutyo umutima w'Umunyiginya ugatengurwa n'ibyishimo.

Ndetse bakongeraho ngo "Rwanda rwa Gasabo, urwo mvuga mvumera iwacu".

Mbese ni mu ngobyi y'ubwami bw'Abanyiginya.

Kwitwa iryo zina kw'Igihugu cy' I Gasabo, bikaba byaravuye ahanini ku ngufu zakoreshejwe n'Abami b'icyo gihugu mu kucyagura.

Aho akaba ari naho havuye inyito yamamaye hose ngo "Rwanda rugari rwa Gasabo"

Iryo zina ry'u Rwanda ryakomotse kuri RUGANZU I BWIMBA ahasaga mu w'1312 kugeza mu w'1345,ubwo yari atangiye kugaba ibitero byo kwigarurira ibindi bihugu ahereye ku gihugu cy' i Gisaka.

Umwuzukuru we KIGELI I MUKOBANYA wabayeho ahasaga mu w'1378 kugeza mu w'1411, yagabye igitero mu Bwanacyambwe .

Nuko yica Umwami waho witwaga NKUBA YA NYABAKONJO ,niko kuhita KIGALI byo kubereka ko abarushije isumbwe agahita akuraho izina ryabo.

Kigali nabyo bivuga "Igihugu cyagutse kikanda impande zose,kikaba kigali" bitewe no kwigarurira ibihugu by'ibituranyi igihugu cy' I Gasabo kikarushaho kwaguka.

Kwitwa Kigali ,ntibyakuyeho kuba mu Bwanacyambwe,ariko byakuyeho inyito "Kigali yo mu Bwanacyambwe" hitwa "Mu Bwanacyambwe bwa Kigali".

Kuva icyo gihe,ndavuga guhera muri icyo kibariro nyine ( ku Ngoma ya Ruganzu Bwimba ) niho havuye inyito yo kuhita "RWANDA RUGARI RWA GASABO".

Icyo twavuga aha, tukiri ku mateka ya Kigeli Mukobanya, nuko ariwe Mwami wa mbere wadukanye amatwara yo gutegeka igihugu wenyine nta bigereka.

Aha bikaba bigaragara ko we ntawe bigeze bagabana igihugu nk'abandi Bami b'ibihugu by'abaturanyi by'Abahinza n'Abahima ,aho Umwami yagabanyaga igihugu abana be cyangwa se abo bava inda imwe.

Kandi n'abandi Bami bamubanjirije,iyo bamaraga gufata ibihugu ntibicaga cyangwa se ngo bambure ubuyobozi abami bene igihugu.

Ahubwo babarekeraga igihugu,ahubwo bakajya bazanira amakoro n'amaturo Abami b'I Gasabo.

Ariko we yadukanye amatwara yo kubakuraho no kubica, ibihugu yigaruriye akoherezayo Umutware wo kumutwarira ako Karere.


Urundi rutonde
Intambara yo ku Rucuncu :
Intambara ya mbere y'isi :
Intambara ya kabiri y'isi :
Amateka y'u Rwanda 01 :
Amateka y'u Rwanda 02 :
Amateka y'u Rwanda 03 :
Amateka y'u Rwanda 04 :
Amateka y'u Rwanda 05 :
Amateka y'u Rwanda 06 :
Amateka y'u Rwanda 07 :
Amateka y'u Rwanda 08 :
Amateka y'u Rwanda 09 :
Amateka y'u Rwanda 10 :
Amateka y'u Rwanda 11 :
Amateka y'u Rwanda 12 :
Amateka y'u Rwanda 13 :
Amateka y'u Rwanda 14 :
Amateka y'u Rwanda 15 :
Amateka y'u Rwanda 16 :
Amateka y'u Rwanda 17 :
Amateka y'u Rwanda 18 :
Amateka y'u Rwanda 19 :
Amateka y'u Rwanda 20 :
Amateka y'u Rwanda 21 :
Amateka y'u Rwanda 22 :
Amateka y'u Rwanda 23 :
Amateka y'u Rwanda 24 :
Amateka y'u Rwanda 25 :
Amateka y'u Rwanda 26 :
Amateka y'u Rwanda 27 :
Amateka y'u Rwanda 28 :
Amateka y'u Rwanda 29 :
Amateka y'u Rwanda 30 :
Amateka y'u Rwanda 31 :
Amateka y'u Rwanda 32 :
Amateka y'u Rwanda 33 :
Amateka y'u Rwanda 34 :
Amateka y'u Rwanda 35 :
Amateka y'u Rwanda 36 :
Amateka y'u Rwanda 37 :
Amateka y'u Rwanda 38 :
Amateka y'u Rwanda 39 :
Amateka y'u Rwanda 40 :
Amateka y'u Rwanda 41 :
Amateka y'u Rwanda 42 :
Amateka y'u Rwanda 43 :
Amateka y'u Rwanda 44 :
Amateka y'u Rwanda 45 :
Amateka y'u Rwanda 46 :
Amateka y'u Rwanda 47 :
Amateka y'u Rwanda 48 :
Amateka y'u Rwanda 49 :
Amateka y'u Rwanda 50 :
Amateka y'u Rwanda 51 :
Amateka y'u Rwanda 52 :
Amateka y'u Rwanda 53 :
Amateka y'u Rwanda 54 :
Amateka y'u Rwanda 55 :
Amateka y'u Rwanda 56 :
Amateka y'u Rwanda 57 :
Amateka y'u Rwanda 58 :
Amateka y'u Rwanda 59 :
Amateka y'u Rwanda 60 :
Amateka y'u Rwanda 61 :
Amateka y'u Rwanda 62 :
Amateka y'u Rwanda 63 :
Amateka y'u Rwanda 64 :
Amateka y'u Rwanda 65 :
Amateka y'u Rwanda 66 :
Amateka y'u Rwanda 67 :
Amateka y'u Rwanda 68 :
Amateka y'u Rwanda 69 :
Amateka y'u Rwanda 70 :
Amateka y'u Rwanda 71 :